Bookmaker betfair Bonus review by ArtBetting.co.uk

Bookmaker bet365 Bonus review by ArtBetting.co.uk

Germany bookmaker bet365.de review by ArtBetting.de

Bookmaker bet365 Bonus review by ArtBetting.gr

ITANGAZO

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ikoranabuhanga (Integrated Polytechnic Regional Center Kigali Kicukiro Campus) rikorera mu karere ka Kicukiro, ahahoze ETO Kicukiro, bunejejwe no kumenyesha ababyifuza bose ko iryo shuri ritanga amasomo y’ubumenyingiro y’igihe gito ku rwego ruhanitse mu mashami akurikira: Amashanyarazi, Gukwirakwiza amazi, Gusudira, Gukoresha mu buryo bunyuranye ibyuma kabuhariwe mu kubara, Ubwubatsi n’Ububaji,  ndetse n’Ubukanishi bw’imodoka.

Ayo masomo atangwa ku manywa kuva Saa mbiri z’igitondo kugeza saa  munani z’igicamunsi mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Kwiyandikisha byaratangiye ku cyicaro cy’iryo shuri ku Kicukiro bikaba bizarangira Kuwa 26 Mata 2013.

IBISABWA: Kuba usaba yararangije byibura icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bikaba bigaragazwa na Fotokopi y’indangamanota ye cyangwa impanyabumenyi. Hakenewe kandi Fotokopi y’indangamuntu n’amafoto abiri magufi.

Amafaranga y’ishuri ni ibihumbi magana abiri na mirongo ine (240,000) yishyurwa kuri konti Nimero 040044384405 iri muri Banki ya Kigali (BK) ku izina: IPRC KIGALI INCOME.

 

Ku bindi bisobanuro mwabariza ku cyicaro cy’ishuri cyangwa mugasura urubuga www.iprckigali.ac.rw.

Bikorewe i Kigali kuwa 3 Mata 2013

 

Eng. Diogène MULINDAHABI

Umuyobozi mukuru w’ Ishuri